Muri uyu muhango amabasaderi w’ubuyapani yavuzeko hari umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani ariyo mpamvu biyemeje gushyigikira Uburezi mu Rwanda cyane cyane amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Amb Takayuki akavuga ko hari imishinga ibiri yo gufasha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo bari bateganyirije amafaranga kuva umwaka ushize wa 2016 n’uyu wa 2017.
Ati “kuri iyi nyubako twatanze inkunga ya Miliyoni zirenga 60 kandi tuzakomeza gushyigikira ireme ry’uburezi kugira ngo aho abanyeshuri bigira harusheho kuba neza.”
Burigo Vital uyobora ETEKA avuga ko hari abarimu b’inzobere bahaye akazi barangije amashuri ya Kaminuza mu birebana na Tekiniki, imyuga n’ubumenyigiro ngo icyari gikurikiye yari inyubako ikwiye gutangirwamo uburezi bukwiye.
Burigo ati “Dufite ibikoresho bigezweho kandi Abanyeshuri bafata umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa ubumenyi bahabwa, tugiye no kuvugurura n’izindi nyubako zishaje.”
Béatrice Uwamariya Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko ETEKA ari rimwe mu mashuri afite icyerekezo n’imiyoborere bigaragaza akamaro ku gihugu.
Yashimiye kandi Ubuyapani bwatanze inkunga yo guteza imbere uburezi anabasaba gukomeza gutera inkunga amashuri nk’aya afitiye urubyiruko akamaro.
Muri miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda iyi nyubako yatwaye ababyeyi batanze hafi kimwe cya kabiri cyazo binyuze mu mafaranga y’ishyurwa n’abanyeshuri biga mu mashami y’amashanyarazi, ubwubatsi, n’ubukanishi bw’imodoka.